Umusanzu wa RwandaEQUIP mu gutanga uburezi bufite ireme

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibora kw’Abanyarwanda, ku rwego rw’igihugu tariki ya 4 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasuye ishuri rya GS Munini, mu Karere ka Nyaruguru aho RwandaEQUIP ikorera igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda hifashijwe ikoranabuhanga.

RwandaEQUIP mu magambo arambuye ni ‘Rwanda Education Quality Improvement Program’ akaba ari gahunda ya Leta yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo itange umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi ushinzwe abafatanyabikorwa muri RwandaEQUIP, Ntabwoba Murangwa Jules, yavuze ko bari gushyira ikoranabuhanga mu mashuri y’incuke n’abanza kugira ngo bifashe umwarimu gutanga ubumenyi bwisumbuye.

Yavuze ko bafite abarimu bize iby’uburezi n’abatarabwize, abize kera ikoranabuhanga ritaraza ku buryo bakeneye gufashwa kwigisha neza.

Ati “Icyo iri koranabuhanga ririmo gufasha, iyi mudasobwa ntoya ifasha umuntu kuba yasangamo amasomo ateguye mu buryo bw’ubuhanga bwakozweho ubushakashatsi bukagaragaza ko butanga umusaruro noneho ya masomo yose akaba arimo.”

Yakomeje avuga ko umwarimu akoresheje iryo koranabuhanga abasha gusobanukirwa ibyo yigisha ku isaha ya mbere, iya kabiri gutyo kandi bigafasha n’abafite intege nkeya.

Ati “Kugira ngo bifashe wawundi wari ufite intege nke mu bijyanye n’uburezi noneho bitume akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse akoreshe uburyo bw’imyigishirize bujyanye n’iki gihe tugezemo.”

Muri uyu mwaka wa mbere bagitangira, bafite intego yo gukorera mu bigo by’amashuri 100 byo mu turere 13.

Mu bindi ribafasha ni ukumenya igihe umuyobozi w’ishuri agerera ku kazi kuko iyo acanye iryo koranabuhanga bihita bigaragara mu nzego zitandukanye ko yahageze; icyo gihe bihita bitanga uburenganzira ku barimu kugira ngo batangire kwigisha.

Ikindi ni uko bituma ku ishuri haba imikoranire myiza y’umuyobozi w’ishuri n’umwungirije kuko igihe umwe adahari undi agomba kuba ahari kugira ngo acane iryo koranabuhanga. Bituma kandi abarimu bigisha bafite umurava kuko baba bari gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’ishuri.

Hagendewe ku mfashanyigisho itegurwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) babasha kumenya igihe umwarimu yakoresheje mu kwigisha isomo ryagenwe bakagereranya n’igihe ryakagombye kumara, bigatuma bafata umwanzuro niba akwiye guhugurwa kugira ngo azamure ubumenyi n’ubushobozi.

Bamwe mu barimu bigisha kuri GS Munini babwiye IGIHE ko RwandaEQUIP yabafashije cyane mu bijyanye no gutegura amasomo, kwigisha no gukurikirana abanyeshuri.

Bugingo François Xavier yagize ati “RwandaEQUIP iratworohereza kubona masomo mu gihe mbere mwarimu yararaga ategura akora ubushakashatsi kugira ngo yigishe, ibyangombwa mwarimu agomba kuba afite biba birimo hano ku buryo atari ngombwa ngo agende yikoreye ibitabo.”

Haba harimo n’urutonde rw’abana ku buryo uwasibye cyangwa uwavuye mu ishuri byoroha kumubona no kumushaka hakiri kare.

Umwe mu babyeyi barerera kuri GS Munini, Kagabo Emmanuel, yavuze ko umwana we asigaye yiga neza kubera ikoranabuhanga abarimu bakoresha.

Ati “Umwana wanjye hari impinduka yagize kuko iyo mubabjije ikintu ansubiza yihuse kandi mbere yazaga mu banyuma none asigaye aza mu ba mbere batatu. Ikindi ni uko afite umuhate mu kuvuga icyongereza bitandukanye na mbere.”

Umuyobozi wa GS Munini, Sezibera Jean Damascène, yavuze ko kuva batangira gukorana na RwandaEQUIP muri Gashyantare 2022 hari impinduka nziza mu burezi batanga.

Ati “Mu mashuri ubona abana barazamuye uburyo bavuga Icyongereza, bazamuye uburyo bwo kwigana umurava no kwitabira ishuri kandi n’ubuyobozi bw’ishuri bwazamuye imikorere mu gukurikirana abanyeshuri n’abarimu ndetse n’imyigire.”

Mu bigo RwandaEQUIP ikoreramo hashyizweho abagenzuzi bareba imyigishirize y’abarimu mu gukoresha iryo koranabuhanga, bigafasha Leta gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’icyakorwa kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme.