Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Chicago, Prof. Michael Kremer, wanatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu 2019, yakoze ubushakashatsi agamije kugaragaza uruhare rwa ‘NewGlobe’ mu burezi bw’amashuri abanza mu gihugu cya Kenya.
NewGlobe ni ikigo gifasha za Guverinoma zo mu bihugu bitandukanye gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda z’uburezi ari nacyo gifasha Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa porogaramu ya ‘RwandaEQUIP’ mu mashuri y’inshuke n’abanza.
Iyi porogaramu ya RwandaEQUIP, ni gahunda ya Leta igamije gushyira uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buryo bushya bw’imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga.
RwandaEQUIP ifasha buri munyeshuri mu bigo by’amashuri y’inshuke n’abanza ya Leta gusobanukirwa neza amasomo hashingiwe ku mfashanyigisho ahabwa bigateza imbere ubumenyi bwe kandi bikazamufasha kwiyubakira ejo hazaza heza ndetse akagira uruhare mu iterambere ryihuse kandi rirambye.
RwandaEQUIP ikorana n’abafatanyabikorwa batandakanye mu burezi aribo abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, ababyeyi ndetse na buri munyeshuri.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Prof. Michael Kremer bugaragaza ko abanyeshuri mu mashuri abanza barimo n’abava mu miryango idafite ubushobozi bwo kwihaza mu by’ibanze bakoresha ubu buryo bwa NewGlobe mu myigire yabo babona ubumenyi bwisumbuyeho 53% ku bumenyi bahabwa mu mashuri asanzwe.
Bugaragaza kandi ko abiga mu mashuri y’inshuke n’abanza kugeza mu mwaka wa 6 muri gahunda ya NewGlobe basoza bari imbere ho umwaka abanyeshuri bigishijwe mu buryo busanzwe.
Mu bushakashatsi bwe Prof. Michael akomeza agaragaza ko 82% by’abanyeshuri bo mu myaka ya mbere mu mashuri abanza bafite imyaka irindwi bashobora gusoma neza interuro ugereranyije na 27% bya bagenzi babo mu mashuri asanzwe.
Michael agaragaza ko ubu buryo bukoreshwa muri RwandaEQUIP bwongereye ireme mu mashuri aho abanyeshuri bahereye ku rwego rwo hasi mu myigire bakagenda bunguka byinshi.
Mu butumwa yatanze ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Burezi (Education World Forum 2022), yabereye i Londres, Prof. Michael Kremer, yavuze ko ubu buryo bwashyize impinduka mu myigishirize mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Yagize ati “Ubu bushakashatsi bwerekana ko kwiga mu mashuri atanga uburezi hifashishijwe izi porogaramu bifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ushimishije ku kigero cyiza.”
Yaboneyeho no gusaba abashyiraho politike mu bihugu bitandukanye kwifashisha uburyo nk’ubu mu gutanga uburezi bufite ireme kuko bugirira akamaro yaba abanyeshuri cyangwa abarimu babo.
Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza binyuze muri iyi porogaramu bahugurwa ku buryo bugezweho bw’imyigishirize, basoza amahugurwa bagahabwa ibikoresho nka ‘Tablets’ ziba zirimo imfashanyigisho n’amasomo ateguye bibafasha mu kuzamura ubunyamwuga bwabo bikanagabanya igihe cyakoreshwaga bategura amasomo ya buri munsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, wari witabiriye iyi nama i Londres yavuze ko guteza imbere uburezi ariyo ntego ishishikaje guverinoma y’u Rwanda ahamya ko hakomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo uburyo nk’ubu bukomeze bukoreshwe.
Yakomeje avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari urugero rwiza rwo gutuma politiki y’u Rwanda irushaho gushyira imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme kuri bose.
Leta y’u Rwanda yatangirije iyi porogaramu mu mashuri y’inshuke n’abanza kuko abarwa nk’umusingi w’ubumenyi bw’umunyeshuri icyakora bitewe n’umusaruro yakomeza kugaragaza icyizere cyo kuyigeza mu mashuri yisumbuye kirahari.
Umuyobozi wa RwandaEQUIP, Clement Uwajeneza, yishimiye ubushakashatsi bwakozwe na Prof. Michael Kremer agaragaza akamaro ko gukoresha uburyo bwateguwe na NewGlobe mu myigishirize y’abanyeshuri mu mashuri abanza.
Yagize ati “Ibi byerekana ko hari uburyo bwo kwigisha bw’ingirakamaro ari nabwo dukoresha mu mashuri yo mu Rwanda. Iyi porogaramu iteza imbere imyigire n’imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga. Ifasha guhugura no gutoza abarimu n’abayobozi b’ibigo uko bakwigisha abanyeshuri neza.
RwandaEQUIP yongera uburyo bwo kubona ibitabo by’abanyeshuri byifashishwa mu kwiga kugira ngo bige isomo runaka bakurikiranwa neza ndetse byanakemuye ibibazo byaterwa no kubura ibitabo kuri bo.
Bamwe mu barimu batangiye gukoresha ubu buryo bavuga ko bwahinduye byinshi mu kazi kabo ndetse bworohereza abanyeshuri gusobanukirwa vuba amasomo.
Umwarimu muri G.S Rubago, Phoibe Iracyampa, yavuze ko mbere batangaga amasomo yabo bakoreshaga impapuro gusa ariko aho baherewe ibikoresho by’ikoranabuhanga [tablets] bifite amasomo ateguye by’umwihariko bibafasha kuzuza neza inshyingano zabo.
Umwarimu muri G.S Nyamirama, Benoit Ntakirutimana, yagize ati “Binyuze muri RwandaEQUIP, ntitwize gusa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tunoze uburyo dutanga amasomo ahubwo byanatumye tunamenya icyongereza. Turizera ko bizadufasha kuba indashyikirwa mu kazi kacu.”
RwandaEQUIP ifasha kandi abarimu gusobanukirwa ibyo bigisha bifashishije murandasi no kubona ingero zifasha abanyeshuri kurushaho kumva neza ibyo biga.
Iyi gahunda ya RwandaEQUIP yatangiye muri Nzeri mu mwaka wa 2021 ubu ikaba ikoreshwa mu mashuri 100 y’inshuke n’abanza ya Leta. Intego ni ukuba byibuze mu mwaka wa 2024 iyi gahunda izaba ikoreshwa mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta n’afashwa na leta ku bw’amasezerano (Public and government aided schools ) 761 mu gihugu hose.